top of page

pggss8 yabonye nyirayo. tumwe mududushya twaranze iri rushanwa ryabaye kuri uyu 14/07.

Writer's picture: kwizera Erickwizera Eric

kuri uyu wa gatandantatu tariki 14/07/2018 nibwo irushanwa rya primus guma guma super star kunshuro ya munani ryasojwe. iri rushwanwa ryasorejwe mu mujyi wa kigali i Gikondo ahasanzwe habera EXPO aho abahanzi icumi barihataniraga buri wese yashakaga insinzi. iri rushanwa ryari ryaritabirwe nabahanzi 10 aribo: Active, Bruce Melody, Christopher,Jay c, Just family, Khalfan, Mico the Best, Queen Cha, Uncle Austine, na Young Grace.

iri rushanwa ryabaga kunshuro ya munani ryegukanwe numusore Bruce Melody nubundi wahabwaga amahirwe nabatari bake mu Rwanda

Bruce Melody wegukanye iki gihembo agomba guhabwa miliyoni 20. uwamukurikiye ni Christopher nubundi warumeze nkaho ariwe bahanganye cyane kuva iri rushanwa ryatangira. Christopher wabaye uwa kabiri azahabwa miliyoni 15, uwabaye uwa gatatu ni itsinda ry Active, uwa kane aba Uncle Austin mugihe uwa gatanu yabaye Queen Cha, tubibutse ko aba batanu bose bazahembwa bitandukanye nizindi pggss yabanje aho bahembaga batatu bambere.


Bimwe mubyaranze iri rushanwa ninkaho umusore khalfan yaje kuje kuri stage ari mu isanduku ateruwe nabagabo bane bamugejeje kuri stage avamo araririmba.

Abafana bari bitabiriye kubwinshi bategerezanyije amatsiko uburyo abahanzi babo baritwara kuri stage ndetse nuregukana icyo gikombe. iki gitaramo cyayobowe (Mc) Buryohe ndetse na Sylvie. Dj Ira niwe wavanganga indirimbo (Dj).

Queen Cha wabaye uwa gatanu yavuze ko yishimiye umwanya yabonye aboneraho gushimira abafana be, Mane label, ndetse numubyeyi we wamushyigikiye mu muziki we.


0 comments

Comments


Kwamamaza

Photography

Gutegura ubukwe

Gufata amashusho

Service

Contact us

Email: shinebusiness02@gmail.com

Tel: +250786162416/250726203630

Copyright 2020 | BYOSE COMPANY Ltd | All Rights Reserved

Social Media

  • Facebook
  • Twitter
  • YouTube
  • Instagram
bottom of page