Umuhanzi Ykee Benda ni umwe mu bahanzi barikubakaizina mu buryo bukomeye cyane mugihugu cya Uganda ndetse no muri East Africa na Africa yose muri rusange. Munsi mike ishize, muburusiya haberaga imikino y' igikombe cy' isi aho kuri icyi cyumweru aribwo habaye umukino wanyuma wahuje ikipi y' igihugu cy' ubufransa na croatia.

Umuhanzi akaba n' icyamamare cyo muri Uganda ari mubagaragaye kuri final yiki gikombe muri LUZHNIKI stadium aho iyi final yabereye. uyu muhanzi yagaragaye ashyigikiye ikipe yigihugu ya Frane ndetse yambaye n' umwenda wayo uyiranga.
Ni mugihe byagaragaye ko uyu muhanzi yaba ari umufana ukomeye w' umupira wamaguru kuko aherutse kugaragara areba umukino wa Arsenal kukibuga cya Emirates stadium mumikino ya Premier league. uyu muhanzi kutamwibuka afite indirimbo zamenyekanye cyane nkiyitwa munakampala, na nipe yakoranye na Urban Boyz nizindi nyinshi.
Comments