Kuri uyu wa kabili tariki ya 07 nyakanga 2018. Nibwo tour du Rwanda yakomezaga aho abasiganwa baturukaga mu karere ka Huye berekeza mukarere ka Musanze aho akaga gace kegukanwe numudage Hellmann Juliain. aho agace kari gafite urugendo rurerure muri iyi Tour du Rwanda 2018. Aka gace nyuma yuko gatwawe numudage, umunyarwanda waje hafi ni Ndayisenga Valens waje ku mwanya wa kane.

Nubwo umusore w’ umunyamerika yatwaye aka gace ka Huye-Musanze umwenda w’ umuhondo uracyafitwe numunyarwanda Mugisha Samuel wegukanye agace ka kabili kavaga Kigali berekeza Huye. Kugeza ubu uyu musore arusha umukurira iminota isaga itatu ku rutonde rusange

Kukijyanye nabafanda, I musanze ndetse no muzindi nzira abasiganwa banyuzemo har’ imbaga y’ abafana urugero nink’ ahitwa Mukamira muri nyabihu ari naho umusore Mugisha Samuel akomoka. I musanze ho byari akarusho cyane kuko hari nibirori byahabereye aho abanyamuziki barimo Riderman, Knowless, Dream Boyz nabandi basusurukije abatuye akarere ka Musanze muri stade y’ Ubworoherane.

Tubibitse ko basiganwa bava I Musanze bagana I rubavu.
Comments