kuri uyu wa mbere tariki 06 kanama nibwo hakomezaga Tour du Rwanda ku munsi wa kabili aho abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Huye aho bakoze urugendo rungana na kilometero 120.3. abasiganwa bahagurutse i kigali saa tatu nigice bagera i huye mu masaha ya saa munani.

kuri iyi tour umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira ikipe ya daimension data yo mugihugu cy' Africa y' epfo ariko wahawe uruhushya niyikipe, niwe wegukanye agace ka kigali-Huye aho yakoresheje amasaha atatu iminota umunani amasegonda 56.

uyu musore yahageze asize abandi igihe kirenga iminota itatu yose. uyu musore kandi yegukanye ibihembo bigera kwi 9 byose. muribyo yahawe igihembo cyumukinnyi wasize abandi mugace bahataniraga anahabwa umwenda wumuhondo, ahabwa igihembo cyumunyarwanda witwaye neza, ahabwa igihembo cyunyafurika witwaye neza nibindi byinshi.

iri siganwa rimaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda ryari ryitabiriwe nimbaga yabantu ndetse bari banafite ikizere ko uyu musore ashobora kuryegukana.

Muri iri rushanwa kandi habereyemo udushya twinshi cyane ndetse uburyo bwo kwidagadura bwari buhari nkari hari itsinda rya dream boyz rizwi cyane hano mu Rwanda ryazanye cogebank isanzwe itera inkunga iri rushanwa ryashimishije abatari bake i Huye.
Comments